Bugesera: Ikinamico umurage izifashishwa mu kurwanya inda zitateguwe no kwigisha kuboneza urubyaro-Rutagengwa

Bugesera: Ikinamico umurage izifashishwa mu kurwanya inda zitateguwe no kwigisha kuboneza urubyaro-Rutagengwa

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 06 Ukuboza 2018, nibwo hatangijwe ku mugaragaro  ikinamico Umurage igice cya 3, umuhango wabereye ku kibuga cy’umupira cya Mwendo, kiri mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Mwendo- Gashora, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Nyamata, Dr. Rutagengwa William, wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima, avuga ko yishimiye ikinamicyo umurage kuko, hakubiyemo ubutumwa bwose, bujyanye no kwita ku buzima bw’umuturage uhereye ku mwana kugera ku muntu mukuru; akaba asanga iyi ari inzira nziza izafasha abtuye Mwendo na Bugesera muri rusange kurwanya inda zitateguwe cyane cyane iziterwa abana ndetse no kwigisha ku kuboneza urubyaro mu batuye Bugesera.  Agira ati”ndishimye cyane kandi n’abaturage b’umurenge wa Gashora bishimiye ubutumwa bukubiye muri iyi kinamico. iyi kinamico harimo  kwigisha gukoresha agakingirizo kwigisha kwita ku buzima bw’umubyeyi ndetse  n’ubw’umwana, ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no guharanira ko tugira imirire myiza.”

 

Rutagengwa William Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Nyamata

Rutagengwa William akomeza avuga ko Ikinamico Umurage ngo izafasha abatuye Bugesera kwibuka ko bakwiye kwita ku buzima bwiza dore ko ngo muri aka karere hakigaragara ibobazo byinshi bikomoka ku kutita ku muryango kwa bamwe mu babyeyi. Akaba yizear ko iyi kinamico izatanga umusaruro mwinshi.

Umuyobozi wa SFH/Rwanda Gihana Manasseh Wandera we avuga ko yishimiye uburyo Ikinamico Umurage yubatesmo dore ko ngo hakubiye mo inyigisho nziza zigisha kugira umuryango ubereye u Rwanda.

yagize ati”Ndishimye cyane, mu by’ukuri  aba bakinnyi b’iyi  kinamico umurage,  bigishije byinshi,  kuko muri uyu mukino badukiniye twabonyemo umubyeyi utanga urugero rubi agahohotera umwana yareraga, ndetse n’abahohotera abana. Nifuzaga ko nk’umuryango SFH/Rwanda tuzakomeza guhashya imico mibi yo gukandamiza abana twita k’ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi. Ikinamico umurage irimo inyungu nyinshi cyane cyane ko ukurikije aho bageze bafasha umuryango nyarwanda kwihutisha imyumvire. Turashishikariza abantu kuzumva ubutumwa batanga.

Mansseh Gihana Wandera, umuyobozi wa SFH/Rwanda

Nubwo igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikinamico Ikinamico cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 06/12/2018, iyi kinamico yatangiye gutambuka ku ma Radio atandukanye kuva tariki ya 19/11/2018, ikaba inyura kuri Radio Rwanda, City Radio, Radio Izuba, Radio Salus ndetse na Radio Isango star.

 

Kwizera Jean Bosco , Umuyobozi wa UmC

KWIZERA Jean Bosco uyobora Umurage Communication for Development avuga ko uburyo ikinamico umurage ikianwamo butumwa ubutumwa butangirwamo bugera kuri benshi. agira ati” Ikinamico umurage ikinwe mu buryo butuma abayumva banogerwa mu matwi maze bakumva ubutumwa neza. ni ikinamico ikorwa hashingiwe ku bushakashatsi bivuga ko bituma hakoreshwa inzira yubaka amarangamutima y’umuntu bityo akabasha guhinduka kubera uwo yisanishije nawe.”

Igice cya 3 cy’ikinamico umurage kizibanda ku kwigisha:

-kwirinda no guhangana n’agakoko gatera SIDA,

-Kwita ku buzima bw’umubyeyi mbere na nyuma y’ivuka ry’umwana,

-kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye,

-Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina,

-Kwigisha ubuzima bw’imyororkere ku rubyiruko,

-Guharanira uburenganzira bw’umwana

-kwirinda Malariya.”


 

 

 

    Leave a Comment

    X