Nyabihu: Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ni inshingano ya buri wese- Gatera Emmanuel NCHR

Nyabihu: Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ni inshingano ya buri wese- Gatera Emmanuel NCHR

Mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kubarinda ubusambanyi bubakorerwa, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ku bufatanye n’Umurage Communication for Development kuri wa kane bakanguriye abaturage b’Akarere ka Nyabihu intara y’uburengerazuba kwirinda ihohoterwa rikorewa abana cyane cyane kubarinda ubusambanyi.

Abakinnyi b’ikinamico Umurage imbere yabatuye Mukamira

 

Mu bukangurambaga bwabereye ku isoko rya Mukamira, abakinnyi b’ikinamico Umurage batanze ubutumwa babinyujije mu mukino mugufi wagarutse cyane ku ihohoterwa rikorerwa abangavu n’abana muri rusange. Uyu mukino wari wubakiye ku mwana w’umukobwa ukiri umwangavu wiswe Nyiramana uba warashowe na papa we umubyara mu mirimo yo gukora mu kabari, nyuma akaza guterwa inda n’abakiriya bako kabari. Ababyeyi be bakaza kwitana ba mwana ku ikoreshwa ry’imirimo idkwiriye imyaka ya Nyiramana uba utarageza imyaka y’ubukure. Nyamara ariko yaba uwamuhohoteye amujyana mu mirimo akiri muto ndetse akanahohoterwa akoreshwa ubusambanyi, bagezwa imbere y’inteko y’abaturage bakabahana ndetse nabo bakemera gusaba imbabazi, ndetse bakaniharahirira kuba intumwa zo kurwanya ihohoterwa rikorwa abana cyane cyane ubusambanyi.

ku bufataye na UmC, NCHR mu bukangurambaga bugamije kurengera uburenganzira bw’Umwana arindwa ihohoterwa cyane gusambanywa

Abatuye umurenge wa Mukamira batanze ubuhamya nyuma y’uyu mukino bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abana b’abangavu cyane cyane gushorwa mu busambanyi aribyo kwamaganira kure. Masengesho Devotha muturage wa Mukamira wari uri muri ubu bukangurambaga avuga ko uburenganzira bw’umwana cyane cyane kumurinda ibyamubangamira ari inshingano ya buri muntu cyane cyane buri mubyeyi. Aganiriza abandi baturage bitabiriye iki gikorwa yagize ati” Twese hamwe nk’ababyeyi dukwiye kwita ku bana bacu. Ukurikije ibyo aba bakina Ikinamico bamaze kuvugaho, hano twese biratureba. Ni ubuzima bwacu.ukurikije ibyabaye kuri Nyiramana ni ubuzima bwacu twiberamo ahubwo kenshi ntabwo tubyitaho.”

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Fred Munyangeyo, yashimiye abakinnyi b’ikinamico Umurage ndetse na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bongeye gukangurira abatuye Mukamira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kubasambanya. Musangangeyo avuga ko nubwo muri uyu murenge hari ibikorwa byatangijwe byo kurwanya iri hohoterwa ngo hari ababyeyi batarahinduka kuko hari abacyohereza abana babo mu mirimo ishobora kubaviramo guhohoterwa. Yagize ati” reka tubanze dushimire komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abakinnyi b’ikinamico Umurage. Uyu mukino bakinnye mwese murabizi ko hari aho uhuriye n’ukuri kwibyo duhora duhura nabyo. Ni ahanyun rero guhera ku nyigisho mwakuyemo tugafatanya twifuye inyuma tugahashya bene ibi bikorwa dushoramo abana bacu. Muri uyu murenge murabizi ko dufite itsinda ry’abantu bagera kuri 80 nabo bakina amakinamico yigisha, hamwe nabo tuzakomeza ubu bukangurambaga kandi tuzabigeraho ku buryo tuzaca iri igisa no gusambanya no guhohotera abana bacu.”

Biziyaremye Donatien ucuruza serivisi za MTN avuga ko bamwe mubo bakorana bashobora kugwa mu mutego w’icyaha batazi ko aricyo

Ababyeyi batuye Mukamira bavuga ko ibyo abakinnyi b’ikinamico umurage bakinnye bihuye n’ubuzima bajya babonana bamwe mubo babana

Gatera Emmanuel umuyobozi wungirije wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira mu ijambo rye yibukije abatuye Mukamira ndetse n’Akarere ka Nyabihu muri rusange ko guharanira uburenganzira bwa muntu biri mu nshingano ya buri wese. By’umwirako kuba iyi komisiyo iri mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uko bimaze kugaragara ko ababyeyi bamwe batita ku burenganzira bw’abana babo ugasanga babakoresha imirimo ishobora kubaviramo ubuzima bubi. Yagize ati” Ubu bukangurambaga turimo burareba abayeyi mwese , nkuko bamwe tumaze kuganira hno babigarutseho. Umwana afite uburenganzira busesuye. Benshi tujya twibagirwa ugasanga turitiranya guha abana bacu amahirwe yo kubaho kandi turi kubabangamira. Ibi ababkinnyi b’ikinamico Umurage bakinnye nibyo duhorabo. Reka twese dufatanye dukumire icyo aricyo cyoe cyabangamira umwana.” Gatera Emmanuel yashimiye abaturage ba Mukamira bigomwe umwanya wabo bakaza kumva ubutumwa butangwa na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ku bufatanye na Umurage Communication for Development, abasaba kuba intumwa nziza kuri bagenzi babo batabashije kuhagera.

Gatera Emmanuel (ibumoso) V/S wa NCHR na Fred Munyangeyo S/E Mukamira

 

Ubu bukangurambaga buri gukorwa hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Gatanu bwakomereje mu karere Rubavu umurenge wa Kanama, ku isoko rya Mahoko. Bukaba byaratangiye mu kwezi kwa 11 aho haherewe ku Karere ka Rwamagana na Kayonza, Huye ndetse na Nyanza.

    Leave a Comment

    X