Rubavu- Ababyeyi bo mu murenge wa Kanama biyemeje gukumira uwariwe wese usambanya abana.

Rubavu- Ababyeyi bo mu murenge wa Kanama biyemeje gukumira uwariwe wese usambanya abana.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 11 Mutarama 2019, ubwo komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’umurage Communication for development bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kubasambanya; bamwe mu babyeyi bari ku isoko rya Mahoko ribarizwa mu murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu, biyemeje ko bagiye kuba abambere bazakumira uwariwe wese uhirahira asambanya abana.

Abakinnyi b’ikinamico umurage ngo bakinnye ubuzima bwa benshi mu batuye Mahoko bituma bamwe mu babyeyi biyemeza gukumira usambanya abana. Kizubazuba na Tereziya

Nyuma y’umukino mugufi wakinwe  n’abakinnyi b’ikinamico Umurage bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya imbere ya bagenzi babo bakurikiraga ikinamcio bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abana rikigaragara muri Kanama, dore ko ngo hari na benshi mu babyeyi baba batazi ko ibyo bakora ari uguhohotera abana. Aho usanga hari abana bahunga ababyeyi bikazabaviramo ubuzima bubi. Hakizimana Venuste yagize ati’’ Twe nk’ababyeyi hari byinshi usanga tutitayeho wenda bitewe n’ubuzima tuba turi gushakisha. Sinahamya ko urwego rwo gusambanya abana ruri hejuru cyane ariko kenshi biragaragara.ubu rero mbonye ko urugamba ari urwacu. Kenshi duhishira abasambanya aban kubera ubuvandimwe, ariko wa mugano wa Rugero, tuba tubahemukira tunihemukira.”

Muhorakeye Margo we ngo abana b’ababkobwa usanga kanehsi bataganirizwa n’ababyeyi cyangwa se batotezwa abagahitamo kujya kwishakira imirimo irimo no gukora mu kabar. Ati” abana b’abangavu ukunze gushaka baragiye gushkira ubuzima hirya no hino basize ababyeyi. Ni ubwo ntashinja ko ari ihame ariko , ukunze gusanga ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse no kutumvikana kw’abashakanye, bituma abana b’abakobwa babura amahitamo bakigira gushaka akazi. Iyo bageze mu tubari , abagabo ntibaborohera barabasambanya kuko baba babemereye amafranga cyangwa utundi tuntu.”

“Nkurikije ibyo mwakinnye rwose byankoze ku mutima, njye ubwanjye hari ibyo ntari nzi ko ari ikosa, ubu ngiye gufatanya n’abandi tubihagurukire.”

Bamwe mu babyeyi bo muri Kanam biyemeje gukurikiza ukuri kwa Rugero ngo ntibazongera guhishira abasambanya abana

Umukino mugufi wakinwe n’abakinnyi b’ikinamico Umurage, wari wubakiye kuri Kalipofoli uhohotera umugore we Kizubazuba wamwibutsaga ko akoresha umutungo w’urugo nabi, bikanaza kumuviramo gukuramo inda, byahuriranye ni uko uwo yagishaga Inama Tereziya, nawe yari ari mu gahinda ko kubura abana be batorongeye bahunze umwiryane we n’umugabo we Bazigupyeta bari bamazemo iminsi; dore ko Bazigupyeta yahoazaga ku nkeke umugore we amwaka amafranga y’ikimina ngo yinywere agacupa. Aba bagabo bombi (Bazigupyeta na Kalipofori) baje guhurira mu kabari basangira inzoga, ikiganiro cyabo kiharirwa no kwigamba uburyo bayobora ingo zabo. Nyamara ariko umugabo witwa Rugero bajyaga basangira akanabemera kubahishira ibanga yaje kubavamo avuga amakosa yabo mu nteko rusange y’abaturage, nubwo yari yabemereye kubabikira ibanga. Ibi akaba yarabitewe no kubona umwana wa Baziguoyeta wari waratorongeye agarutse mu rugo atwite mu gihe yarari gutanga ubuhamya akaza kunganirwa n’undi mwana uhohoterwa ku ishuri, Rugero yumvise nta kiza cyo guhishira amabi y’aba bagabo maze ahitamo kuvugisha Ukuri.

Ababarirwa hagati ya 800-1000 bari bitabiriye ubukangurambaga bukorwa na NCHR ifashijwe na UmC

Abaturage babarirwa hagati ya 800-1000 bari bitabiriye iki gikorwa banyuazagamo bakagaragaza imbamutima zabo ndetse hakaba naho bivuzaga kugira uruhare mu mukino wari uri gukinwa n’abakinnyi b’ikinamico Umurage. Ibi byagaragaye aho mu gukina abaturage bari mu nteko rusange y’akagali; aho abakinnyi baba bagiye mu baturage, bamwe mu baturage ba Mahoko bumvaga umukinnyi wari wabaye umuyobozi abaza bagenzi be ibibazo bafite abaturage nabo bagahita batera hejuru bifuza kubaza no gutanga ubwunganizi; batari baziko ari Ikinamico.

 

Ubwo abakinnyi b’ikinamico umurage bari batangiye umukino. abaturage bari baringaniye.

Aya marangamutima y’abaturage ku biri gukinwa n’abakinnyi b’ikinamico Umurage yakuze kugaragara muri ubu bukangurambaga buri gukorwa na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ifatanyije n’abakinnyi b’ikinamico Umurage, dore ko uretse Mukamira abaturage bashakaga gutanga ibibazo mu mukino hagati, no mu baturage bo mu murenge wa Maraba ubwo iyi komisiyo yari iri mu bukangurambaga bamwe mu babyeyi bakozwe ku mutima bakagaragaza amarangamutima yabo mu marira ubwo umukino wabaga uri kuba.

    Leave a Comment

    X