Burera- Guharikwa no guhezwa ku mutungo biri ku isonga mu bituma guhohotera abana bidacika

Burera- Guharikwa no guhezwa ku mutungo biri ku isonga mu bituma guhohotera abana bidacika

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera, bemeza ko muri aka gace hakigaragara uguhishira abana bahohotewe ahanini kuko ababyeyi bahora mu makimbirane ashingiye ku iharikwa no guhezwa ku mutungo.

Ibibazo bikomoka ku makimbirane akenshi ava ku babyeyi babo , niyo ari ku isonga mu gutuma hari abana b’abakobwa bahohoterwa ugasanga bishora mu busambanyi bakiri bato. Ni ubwo hari abavuga ko batazi ko ari ihohoterwa, aba babyeyi bavuga ko kurica bizahera mu miryango aho ukunze gusanga iharikwa no guhezwa ku mutungo birangwa mu babyeyi bituma aba bana b’abakobwa babura ubakurikirana bityo bakaba bashukwa n’ababasambanya mu nzira yoroshye.

Abaturage batandukanye usanga baje kwihera ijisho abakinnyi b’ikinamico umurage baba babasusurutsa banabigisha mu buryo nyuramatwi

Mukakalisa Veneranda, ni umubyeyi w’abana 4 harimo 3 b’ababkobwa. Avuga ko kenshi usanga abagore baraharitswe ndetse batanakigira uruhare ku mitungo bakabaye basangiye n’abagabo babo. Ati “ Hano rwose ibi aba bakinnyi bakina birahaba, wagira ngo ni ab’ino. Umugabo araguheza ku mutungo, ubundi ugasanga ibyo mugezeho byose arabitwaye yigira I Bugande aho bakunze gusanga abagore ngo  babitaho. Abandi usanga bafite ingo zirenga 2. Iyo utabasha kwihangana no kwihagarararho ngo wite ku bana bawe, aratorongera.”

 

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama biyemeje gufatanya na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusambanyi bukorerwa Abana

Nubwo bamwe mu babyeyi bigorana kukubwira koko niba abana bahohoterwa, hari abavuga ko kuba umukobwa w’imyaka 17 abyara atari igitangaza. Ngo akenshi ukunze gusanga aba bana b’abakobwa baba ari abanyabibazo ahanini bikomoka ku makimbirane ndetse no kutita ku nshingano kwa bamwe mu babyeyi.

Kalipofoli uri i buryo hamwe na Bazigupyeta wambaye ingoferi

Nyirasafari Marie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama mu murenge wa Burera, yibukije abatuye uyu murenge by’umwihariko abarema isoko rya Rugarama ko abashakanye bose bafite uburenganzira ku mutungo. Abasaba ko bakwita ku bana babo ndetse bakirinda gutuma abana abhohoterwa. Yagize ati “ Mu murenge wacu turabizi ko abagabo bamaze kuba indakoreka ngo barashaka abandi bagore ngo abambere barashaje. Ndagira ngo mbibutse ko bitemewe.”

“Hari nabo numvise badashaka kwita ku nshingano zabo, kandi ngo icyabo ni ukubayara. Ndabibutsa ko abana bafite uburenganzira bwose. Ayo makimbirane yanyu atuma abana babahunga bikabaviramo guhohoterwa. Numvise ko hari n’abandi bahishira abo bantu. Twarabihagurukiye”

 

Abakinnyi b’ikinamico Umurage nibo bafasha myumvie ba Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu

Nibishaka Emmanuel Umunyabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, yibukije abatuye umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera ko uburenganzira bw’Umwana cyane cyane ku barinda ihohoterwa no kubasambanya ari inshingano ya buri mubyeyi. Abasaba kuba abafatanyabikorwa ba leta bagakomeza kwibukirana mu kudahishira abana basambanyijwe.

Ubu bukangurambaga bukorwa na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ku bufatanye na Umurage Communication for Development, binyujijwe kubakinnyi bikinamico Umurage bukaba bwakorewe ku isoko rya Rugarama aribarizwa mu murenge wa Rugarama Akarere ka Burera intara y’Amajyaruguru. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane iki gikorwa gikomereza mu Akarere ka Ngoma Intara y’uburengerazuba. Naho ku munsi wok u wa Gatanu bakazakomereza mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima.

    Leave a Comment

    X