Ngoma: Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Ngoma: Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda gukumira no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane rishingiye ku gitsina , kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basabwe kugira uruhare ruziguye mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kutemera no kudahishira abasambanya abana.

 

Kirenga providence umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza/ Ngoma

 

Kirenga Providence, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma yibukije abanyeshuri ko u Rwanda rwifuza urubyiruko rwifitiye icyizere, kandi rwiyubaha. Agira ati “ Mwe banyeshuri ni mwe dutezeho aheza igihugu cyacu cyifuza kugana. Ntabwo mwahagera mutiyubatse mukiri bato. Mu kwiyubaka mugomba kwirinda ubashuka, ndetse nubatwara mu bidashobotse. Ntimukwiye kwemera ababashuka bakabasambanya, ntimukiwye guhishira usambanya bagenzi banyu. Abo ni abanzi b’igihugu. Twige twese kubamagana. Niba hari uwo ubonye ubimenyeshe ababyeyi n’inzego zitandukanye. “

Nirere Madeleine Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda avuga ko ubusanzwe uburenganzira bw’Umwana buri mu nshingano ya buri munyarwanda wese,bityo kurinda umwana gusambanya ari umukoro ababyeyi badakwiye guterea hirya bakibuka ko uruhare rwabo rushobora kuroha igihugu mu bibazo. Yagize ati” benshi bibeshya ku burenganzira bw’umwana. Iyo tuvuze gusambanywa ku mwana cg se gumuhohotera benshi ntibabishyikira ngo bibuke ko ibyo ugomba guha umwana byose ugamije kumushuka cyangwa kumuhenda ubwenge ari icyaha.”

ku izina rya Kalipofoli ari mu mukino wagezwagaho abanyehsuri bo mu karere ka Ngoma

Akomeza avuga ko Ababyeyi aribo ba mbere bakwiye kubanza kurinda abana, buri wese aho ari akaba yaterwa inkeke n’impano abana bahabwa kuko kenshi zibakurura ugasanga kwigarura birabagore. Abandi ugasanga bahishirwa n’ababyeyi ngo batiteranya.

Abayobozi b’inzego zitandukanye bari bitabiriye ubu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa ririmo gusambanya abana mu karere ka Ngoma

Ubukangurambanya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ifatanyije n’Umurage Communication for development binyuze mu bakinnyi b’ikinamico Umurage bari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda guharanira kurrandura ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane irishingiye ku Gitsina. Mu karere ka Ngoma iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri Stade Cyasemakamba kuri uyu wa Gatanu igikorwa kikaba cyakomereje ku Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Banayeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Ngoma baboneyeho gucinya akadiho basabana n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakinnyi b’Ikinamico Umurage

 

    Leave a Comment

    X