Ngororero: Minister Busingye yashimiye abakinnyi b’ikinamico Umurage asaba abaturage kwamagana Karipofoli na Kizubazuba.

Ngororero: Minister Busingye yashimiye abakinnyi b’ikinamico Umurage asaba abaturage kwamagana Karipofoli na Kizubazuba.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 19 Werurwe 2019, nibwo Minisiteri y’ubutabera yatangije icyumweru cyahariwe ubutabera mu Rwanda. Igikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Ngororero mu karere ka Ngororero.

Kizubazuba hamwe na Bazigupyeta bari gukinira abaturage ba Ngororero

Mu ijambo Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza iki cyumweru ku rwego rw’igihugu yashimiye abakinnyi b’ikinamico umurage, asaba abaturage kuzirikana ndetse bakamagana ibyo abakinnyi nka Karipofori na Kizubazuba bagaragaje.

Yagize ati” ndashimira abakinnyi b’ikinamico umurage ubutumwa batanze, njye ndibuka Karipofori na Kizubazuba hari n’abandi. Ibi babakiniye ni ibikorwa tubamo twe ubwacu…. biriya mwabonye tubyirinze, tukabirwanya byadukemurira ibibazo birenga 60% duhura nabyo umunsi ku munsi.”

Biriya byaha mwabonye hariya twita ibyaha byinzaduka, baturage ba Ngororero twe tugomba kubyirinda. Kubyirinda ubushobozi turabufite, ubushake turabufite, inzego zidufasha turazifite, ubuyobozi burahari nibyo kubisimbura birahari. Ibikorwa twakora kugira ngo biriya bintu bitadutwarira umwanya, bikadutwarira ubuzima turabifite kandi turabizi. Ibyo kandi bikaduteza imbere.

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abaturage ba Ngororero bakwiye kwita ku musaruro bagomba gutanga bakareka gusubira inyuma. Yagarutse ku kamaro k’inteko rusange z’abaturage ndetse anasaba abaturage kuzikomeza bagashakira umuti ibibazo bafite kuruta uko undi yabibakemurira.

Yagize ati” naje bambwira ko kuri gahunda hariho gukemura n’ibibazo bimwe bisa nk’ibyananiranye. Njye nabasabye ko bakongera bakabishyira mu baturage ubwabo mukabyikemurira.”

Iki cyumweru twagihariye ubutabera. Ntabwo ari ukuvuga ko tutabufite ahubwo twashatse kubiyereka kugira ngo tubabwire ko tubagomba ubutabera kandi tububahe.

Karipofori wakinaga ari umutekamutwe ukora ubujura bukoresheje ikoranabuhanga. Umwe mu banyuze Minisitiri Busingye

Kizubazuba watanze ubutymwa bwanyuze Minisitiri Busingye aha yakinaga acuruza akabari aho yagakoreshaga anacuruza abana

Mu gutangiza icyumweru cy’ubutabera abakinnyi b’ikinamico Umurage bakinnye umukino mugufi mu buryo bw’ikinamico waqmaze iminota 30, aho bibanze ku ngingo zirimo kwgisha abaturage kurwanya Ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu, Kwamagana ihohoterwa n’isambanywa rikorwa abana, Kurwanya no kwamagana icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, Kurwanya iterabwoba, kurwanya Ruswa n’ibindi byaha.

Nyiramana washutswe na Kizubazuba afatanyije na Karipofori bagashaka kumucuruza

Nyirasenge wa Nyiramana watekewe umutwe agacucurwa utwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefone.

Uretse abaturage b’akarere ka Ngororero bari baje ari benshi, muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera hari kandi abayobozi b’ibigo n’abafatanyabikorwa mu butabera harimo, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, Uyobora Ingabo muri Ngororero na Nyabihu, Umuyobozi wa Police muri Ngororero, umuyobozi wa RIB muri Ngororero ndetse n’izego zitandukanye z’ubutabera.

Reba hano ijambo rya Minister Busingye:

Minister Busingye yashimiye abakinnyi b’ikinamico Umurage asaba abaturage kwamagana ba Karipofoli na Kizubazuba

    Leave a Comment

    X