Ruhango: Twahagurukiye kwamagana abakora ihohotera n’abangiza abana –Abanyeshuri ba ESEKI

Ruhango: Twahagurukiye kwamagana abakora ihohotera n’abangiza abana –Abanyeshuri ba ESEKI

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma mu karere ka Ruhango baravuga ko aho bigeze nabo bahagurukiye gukangurira abandi kwamagana abakora ihohoterwa n’abangiza abana bagamije kubishimishaho bagasaba ko bajya bahabwa ibihano bikomeye kuko nabo baba bangije inzozi zabo bangije. Ni ibiganiro bitegurwa n’umurage Communication for Development ku bufatanye na Unicef Rwanda ndetse na cooperation Swiss aho abanyeshuri baganirizwa ku Burenganzira bw’Umwana ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. nyuma bagahabwa irushanwa rikubiye mu biganirompaka hagahebwa abasubije neza.

Rugira Fabrice wiga mu mwaka wa mbere niwe warushije abandi mu biganiro mpaka.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 05 Kamena 2019 aba banyeshuri baganiriye na ikiganiro na CIP Emannuel Munyaneza uyobora Polisi mu karere ka Ruhango, bakaba basabye ko abahohotera abana ndetse n’abandi bakora ihohotera rishingiye ku gitsina bajaya bahabwa ibihano bigaragarira buri wese. Ni ikiganiro cyatanzwe kuri Ecole Secondaire de Kigoam ku bufatanye n’umuryango Umurage Communication for Development.

CIP Emmanuel MUNYANEZA uyobora Police mu karere ka Ruhango aganiriza abanyeshuri ba ESEKI ku burenganzira bw’umwana ndetse no kurwanda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umutoniwase Diane usaznwe ukuri bagenzi be muri iri shuri “Doyenne” yemeza ko ishuri ryabo ribafasha kumenya amakuru atandukanye gusa akavuga ko abakora ihohoterwa bakangiza abana bakwiye guhabwa ibihano bikomeye.Umutoniwase akaba asaba abana kunyurwa nibyo bahabwa n’ababyeyi babo kuko bituma bashukwa bagaterwa inda. Yagize ati” Hano dufashwa kumenya amakuru yose ku buryo twamaze kubona ko bagenzi banjye  banyotewe no kumenya ibiri hanze y’Ishuri birimo nibibangamiye imiryango yacu gusa uwakorewe ihohoterwa akangiza umwana ahabwe ibihano bikomeye ariko nkatwe abakobwa dukwiye kujya tunyurwa nibyo duhabwa n’ababyeyi bacu kugirango tudaha urwaho abashaka kutwishimishaho nababigerageje tukaba twatangira amakuru ku gihe bakarengerwa”.

 

Rugira Fabrice wiga mu mwaka wa mbere afite imyaka 12 we asanga ubufatanye bwa leta ,ababyeyi n’abarezi bo ku ishuri bakwiye gutahiriza umugozi umwe bagafata ingamba zo kurinda abana bakagira ubuzima bwiza, kandi abakora ibi byaha bose bakwiye kumenya ko uko bahemukira abandi babyeyi nabo byababaho kandi siho igihugu kigana bakwiye kugerageza bakabireka kuko nta keza kabyo. Yagize ati” Ari leta ,ababyeyi n’abarezi bakwiye gufatanyiriza hamwe kwamagana no gushaka ikiza cy’umwana w’u Rwand akugirango ababangiza babure aho bahera kandi uhemukira umwana w’abandi agomba kumenya ko nuwe nawe yahohoterwa nabandi bityo akaba yabireka kubera ko nta kiza cyabyo”.

Abarushanyije bose bahembwe ibikoresho birimo ibyo bakenera mu ishuri

Ibi biganiro bitangwa n’Umurage Communication for development bikorerwa mu mashuri atandukanye aho hibandwa ku ngingo zijyanye no guharanira uburenganzira bw’umwana ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kuri uyu wa Gatatu taliki 5 Gicurasi, 2019, bakaba bari bahuje abanyeshuri ba Ecole Secondaire de Kigoma aho abanyeshuri bahabwa ikiganiro maze nabo bakarushanwa mu biganirompaka (debate) ndetse abitwaye neza bakaba bahawe ibihembo bitandukanye.

Abari bagize akanama nkemurampaka k’ibiganiro mpaka

Iki kigo kikaba gifite abanyeshuri basaga 750 biga baba mu kigo ndetse bagahabwa umwanya wo kumenya ibiri hanze y’ikigo mu muryango basiga bagiye kwiga.

    Leave a Comment

    X