Gender Monitoring Office (GMO) kubufatanye na Umurage Communication for development (UmC) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa
Bateguye ibiganiro nyungurana bitekerezo byahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare ndetse na Gicumbi .
Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”
Ibi biganiro byitabiriwe n’abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano, abayobozi ku rwego rw’Akarere ndetse no ku Ntara, sosiyete sivile ndetse n’imiryango ishamikiye ku madini ikorera muri utu turere
Mu ijambo ry’Ikaze umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare
Mr. Gasana Stephen yashimiye abayobozi mu nzego zegereye abaturage bitabiriye ibiganiro, ndetse anabibutsa ko kwimakaza uburinganire ari imbarutso y’iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange
Abakinnyi b’Umurage Communication for Development (UmC) “IkinamicoUmurage”
bakinnye umukino ukangurira abayobozi b’i nzego z’ibanze “kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina”
AMAFOTO
Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Rose RWABUHIHI
yibukije abayobozi ko nta terambere ryagerwaho umuryango udatekanye. Yabasabye gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, by’umwihariko gukumira gusambanya abana; abasaba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe.
GICUMBI
Atangiza ibi biganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyariguru Nyirarugero Dancille
yabwiye abayobozi ko iterambere rishingiye ku muryango, kandi uwo muryango ugomba kuba utekanye. Yabibukije ko umugabo n’umugore bagomba kujyana mu iterambere mu kugera ku iterambere rirambye
Umufatanyabikorwa Umurage Communication for development (UmC)
wakinnye umukino ugaruka ku nshingano z’abayobozi b’inzego z’ibanze ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’uko umuyobozi yabyitwaramo mu gufasha uwahohotewe
AMAFOTO: