Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) yatangaje ko yungutse andi maboko agiye kunyuzwamo ubutumwa buzafasha abangiza abakiri bato n’ababakoresha imirimo mibi kubireka bakumva ko ahubwo bakwiriye gushyira imbaraga mu kurengera umwana no kumuteza imbere.
Ikinamico ‘Umurage’ yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta Umurage Communication For Development ugamije guhindura imyumvire binyuze mu nyigisho z’amakinamico.
Iyi kinamico izibanda ku nkingi enye harimo guharanira uburenganzira bw’abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigisha ubuzima bw’imyororokere ndetse no guharanira kugira imirire myiza. Ifite intego nyamukuru ishingiye ku buzima bwo kuboneza urubyaro.
Kuri uyu ya 27 Kamena 2017, ubwo hatangizwaga iyi kinamico izajya itambutswa ku maradiyo umunani mu gihugu, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana abana b’imfubyi no kubashakira imiryango muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Uwababyeyi Benelde, yatangaje ko ubutumwa buyikubiyemo buzarinda abana ibyonnyi n’imibereho mibi.
Yagize ati “Ibibangamira umwana uzateza u Rwanda imbere, uzakorera igihugu bitavuzwe yakomeza kurengana. Iyi kinamico iragaragaza ko izafasha mu kurinda ibyonnyi abana bato ndetse ubutumwa burimo bukagera ku bantu benshi.”
Yakomeje avuga ko nka NCC bagize uruhare mu kugaragaza ubutumwa bukwiye kwibandwaho muri iyi kinamico kandi ko bizeye ko buzasiga impinduka abaturage bagahindura imyumvire ku ngingo zitandukanye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurengera abana muri Unicef Rwanda, Patricia Lim Ah Ken, yatangaje ko bateye uyu mushinga inkunga kuko uje kubafasha gusakaza ubutumwa ahantu hose.
Ati “Nabwira abantu ngo bajye bahora bafunguye radiyo zabo kuko iyi kinamico izatanga ubutumwa haba ku babyeyi no ku bana. Imiryango izabasha kwicyemurira ibibazo ubwayo byatumaga abana bayivamo bakajya mu mihanda.”
Iyi kinamico izanyuzwa kuri radiyo umunani mu rwego rwo gusakaza ubutumwa buyikubiyemo bukagera ku bantu benshi; zirimo Radio Rwanda, Radio 10, City Radio, Isango Star, Radio Salus, Radio Ishingiro, Radio Izuba na Radio Isangano.
Iyi kinamico y’uruhererekane izaba ifite uduce 156 izajya itambuka inshuro eshatu mu cyumweru.
Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta, Umurage Communication for Development, Kwizera Jean Bosco, yatangaje ko hari icyizere ko hari byinshi ubutumwa buyikubiyemo buzahindura.
Ati “Iyi kinamico izasiga umurage mu Banyarwanda muri rusange nk’uko izina ryayo riri, izavuga ku bibazo by’ubuzima muri rusange kuko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko ihohoterwa rigihari, kugwingira ko bihari n’ibindi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Population Media Center ari nacyo cyakomotseho umuryango utegamiye kuri Leta wateguye ikinamico ‘Umurage’, William Ryerson Mphil, yashimangiye ko aho bakina bene aya makinamico yo guhindura ubuzima bw’abaturage mu bihugu 54 ku Isi usanga byarahinduye ubuzima bw’abantu mu buryo bufatika.
Ati “ Iyo ibi bintu bikozwe neza umuntu akuramo amasomo ahora yibuka mu buzima bwe bwose kandi andi makinamico yabanje nk’Umurage Urukwiye ndetse n’Impano n’impamba zarabigaragaje.”
Mu gihe cy’umwaka n’igice iyi kinamico izamara, uyu mushinga uzatwara ingengo y’imari y’ibihumbi 943 by’amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 792 mu mafaranga y’u Rwanda, akaba azaturuka mu baterankunga aribo Population Media Center izatanga 60% naho UNICEF ikazatanga 40%.

Abayobozi batandukanye muri Unicef na NCC bareba kamwe mu duce tugize iyo kinamico kerekanwe

Umuyobozi washinze Population Media Center ikorera mu bihugu 54 ku Isi, ikaba n’umuterankunga mukuru mu ikinamico ‘Umurage’


Abitabiriye iki gikorwa beretswe uko ikinamico zabanje zagiye zihindura ubuzima bw’abaturage

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Umurage Communication For Development, Kwizera Jean Bosco, yatangaje ko ubutumwa bukubiye mu ikinamico ‘Umurage’ butanga icyizere cyo guhindura byinshi

Itsinda ry’abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo, Sebeya Band, niryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango

Abitabiriye itangizwa ry’ikinamico ‘Umurage’ bafashe ifoto y’urwibutso


