Gicumbi: Banyotewe no kwigishwa uburenganzira bw’abana, imyororokere,…

Gicumbi: Banyotewe no kwigishwa uburenganzira bw’abana, imyororokere,…

Mu kagari ka Gisuma, umurenge wa Byuma mu karere ka Gicumbi habaye ibiganiro byatambukijwe mu ikinamico ‘Umurage’ yigisha ku burenganzira bw’Umwana. Abaturage bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko bifuza inyigisho nyinshi ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’umwana no ku myororokere.

Muri aka gace hamaze iminsi havugwa ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’umwana birimo kubatesha ishuri bakajya gukoreshwa mu mirimo ivunaye. Bamaze iminsi bashakisha abana ibihumbi birenga bine bataye ishuri.

Bamwe mu baturage bitabiriye inyigisho zo mu mukino Umurage ukangurira abantu kubaha abana, bagaragazaga ko bishimiye ibi bikorwa kuko hari benshi batita ku burere bw’abana babo kubera kutagirwa inama nk’izatambutse muri uyu mukino.

Nyirarukungo Emelata wari witabiriye izi nyigisho yavuze ko bimwe mu byatambutse muri uyu mukino w’Umurage byugarije imiryango myinshi muri aka gace.

Avuga ko inyigisho bakuye muri iyi kinamico bagiye kuzisangiza abaturanyi babo batabyitabiriye ndetse n’abandi babyeyi bigize ba ntibindeba ku burere bw’abana babo.

Abandi bari muri ibi biganiro bavuze ko bakeneye izindi nyigisho nyinshi nk’izi n’izo guhugura urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere kuko hari benshi baterwa inda zitateguwe bigatuma abana bavutse bangara.

Bagirishya Anacret, umwe mu banditsi akaba n’umukinnyi mu ikinamico Umurage yavuze ko bishimiye kubona abaturage b’I Gicumbi banyotewe no gukurikirana ubukangurambaga ku iyubahirizwa ry’uburenganziza bw’abana.

Ati “Hari umusaruro utangiye kuboneka, kuva mu mwaka wa 2010 abana  44%  bari munsi y’imyaka itanu bari baragwingiye,  ubu bari kuri 38%,  bigaragara ko kwigisha Indyo yuzuye biri gutanga umusaruro.”

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurengera abana, buvuga ko bukomeje gushakisha abana bataye ishuri mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.

Abitabiriye biganjemo urubyiruko

 

Bahawe n’umwanya wo kubaza ibibazo

Ubu bukangurambaga byanyujijwe mu ikinamico Umurage

    Leave a Comment

    X