Amakipe y’u Rwanda arahatana n’iyo mu Budage mu irushanwa “Umurage Handball trophy”

Amakipe y’u Rwanda arahatana n’iyo mu Budage mu irushanwa “Umurage Handball trophy”

Ku bufatanye na Umurage communication for Development (UMC), Polulation Media Center (PMC), UNICEF, FC St Pauli Handball yo mu budage na Kimisagara Youth Center, Hopeline sports na FERWAHAND, hateguwe irushanwa ry’umukino wa Handball rizahuza amakipe y’abakiri bato, abakobwa ndetse n’abahungu rikazabera ku bibuga bya Kimisagara kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ikipe ya Fc St Pauli Handball iraba ihangana n’andi makipe yo mu Rwanda

 

Iyi kipe ya Fc St Pauli yashinzwe mu mwaka wa 1910, ikaba imaze imyaka 117

Ku wa gatandatu hazatangira imikino y’abana bato baturutse hirya no hino ndetse n’abakobwa, hanyuma Ku cyumweru hakinwe amarushanwa y’amakipe y’abagabo akomeye yo mu Rwanda azaba yiyongeraho na FC St Pauli yo mu Budage. 
Usibye iri rushanwa kandi hazaba hari n’icyumeru cy’ibikorwa bitandukanye bizagirwamo uruhare n’abagize iyi kipe yo mu Budage ya Fc St Pauli Handball Club harimo gutanga inkunga y’ibikoresho bageneye ikipe ya Gorillas Handball Club.

Alfred Twahirwa, Umuyobozi wa Gorillas Handball Club

Amakipe yamaze kwemera ko azitabira iri rushanwa:

1. Icyiciro cy’abagabo:

- APR Handball club 
- Police Handball club 
- FC St. Pauli Handball 
- Nyakabanda Handball club

2. Icyiciro cy’abagore:

- Gorillas Handball club Women 
- GS Mwendo Women 
- Duha Complex School 
- GS de la SALLE

Abanyarwanda bazaba berekana urwego bagezeho muri Handball

Mu irushanwa riheruka gutegurwa na PMC ryari ryiswe Impano n’Impamba Handball Trophy ryatwawe na Gorillas Hc mu bakobwa

Amakipe azitwara neza azahabwa ibihembo birimo ndetse n’imidari n’ibikombe

Ibindi bikorwa bindi biteganyijwe

Ku wa Kabiri tariki 22/08/2017: Abadage bazahugura abatoza banagaragaze uko session y’imyitozo ikorwa,

Ku wa gatatu tariki 23/08/2017: Abashyitsi bazasura Academie ya Mwendo mu Bugesera banakine na Gorillas HC Ku Kimisagara.

Ku wa kane tariki 24/08/2017: Hazabaho ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Gorillas HC na FC St Pauli Handball, nyuma habeho no gusabana.

    Leave a Comment