Gorillas Handball Club yongeye gutegura irushanwa

Gorillas Handball Club yongeye gutegura irushanwa

Gorillas Handball Club yateguye irushanwa rya Handball ryiswe “Umurage Handball Trophy” rizaba kuri uyu wa Gatandatu no Kucyumweru.

Iri rushanwa rije rikurikira irindi ryigeze kuba ryitiriwe ikinamico “Impano n’Impamba” irya 2017 ryitiriwe ikinamico Umurage ubu yatangiye kumvikana ku maradio atandukanye yo mu Rwanda.

Alfred Twahirwa uhagarariye ikipe ya Gorillas imbere y’amategeko mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 yavuze ko usibye kuba hazaba amarushanwa batumiye n’ikipe yo mu Budage basanzwe bakorana yitwa St Pauli.

Kuri uyu wa Gatandatu haratangira imikino y’abana bato baturutse hirya no hino ndetse n’abakobwa hanyuma ku Cyumweru hakinwe amarushanwa y’amakipe y’abagabo akomeye yo mu Rwanda na FC St Pauli yo mu Budage.

Amakipe azitabira iri rushanwa ryitiriwe ikinamico “Umurage” ni: Police Handball Club, APR HC, Nyakabanda na St Pauli yo mu Budage, aha ni mu rwego rw’abagabo naho mu bagore hazakina Gorillas Handball Club na GS Mwendo.

Twahirwa yavuze ko intego nyamukuru y’iri rushanwa ari ukwakira abo bashyitsi bavuye mu Budage no gukangurira abantu kumva ikinamico Umurange yigisha uburenganzira bw’ubwana n’ibindi.

Ibihembo bishobora kuzatangwa ku makipe azitwara neza ni amafaranga, ibikombe n’imidali.

Umuterankunga mukuru w’iri rushanwa ni umuryango Population Media Center (PMC).

Ubutumwa bwatanzwe mbere y’uko ibikorwa byose byateguwe na Gorillas Handball Club bitangira buvuga buti “Ubuyobozi bwa Gorillas Handball Club (GHC) bwishimiye kumenyesha abakunzi ba Sports n’aba Handball by’umwihariko abanyamakuru n’Abanyarwanda bose ko ejo hazatangira icyumweru cy’ibikorwa bitandukanye by’umukino wa Handball birimo Umurage Handball Trophy irushanwa ryateguwe ku bufatanye na Umurage Communication for Development (UmC) ari nayo yitiriwe iryo rushanwa. Ni ku bufatanye kandi na PMC, UNICEF, FC St Pauli Handball yo mu Budage na Kimisagara Youth Center, Hopeline sports na FERWAHAND. Ku ikubitiro ku wa Gatandatu hazatangira imikino y’abana bato baturutse hirya no hino ndetse n’abakobwa hanyuma Kucyumweru hakinwe amarushanwa y’amakipe y’abagabo akomeye yo mu Rwanda na FC St Pauli yo mu Budage. Uwo munsi ni naho FC st Pauli izamurikira GHC inkunga y’ibikoresho yayizaniye. Ku wa Kabiri Abadage bazahugura abatoza banagaragaze uko session y’imyitozo ikorwa, ku wa Gatatu, abashyitsi bazasura Academie ya
Mwendo mu Bugesera banakine na GHC ku Kimisagara. Ku wa Kane hazabaho ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya GHC na FC St Pauli Handball habeho no gusabana”.

Gorillas Handball Club yateguye ibikorwa bitandukanye

    Leave a Comment