HUYE : ABABYEYI BISHIMIRA KO IKINAMICO YUBAKA IMIBANIRE MYIZA MU MIRYANGO

HUYE : ABABYEYI BISHIMIRA KO IKINAMICO YUBAKA IMIBANIRE MYIZA MU MIRYANGO

Ku wa 17 Kanama 2017 mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura akagali ka Rango A habereye imurikabikorwa y’ikinamico umurage aho abakinnyi bayo baje imbonankubone, gukina bereka abaturage ikigamijwe mu ikinamico,haba mu kubaka imibanire myiza mu muryango nyarwanda, kuboneza urubyaro kwita ku burenganzira bw’umwana no gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Umwe mu banditsi b’ikinamico umurage Bagirishya Anaclet arasobanura ikinamico icyo babona imariye sosiyete Nyarwanda ndetse n’uburyo bifuza ko yatangamo umusaruro ku bayumva. Aragira ati ‘’ byagenze neza hano mu karere ka Huye, twishimiye ko abaturage bakurikirana ikinamico umurage, umunsi ku munsi, kuko bakurikirana zimwe mu nyigisho zitambukamo, aka karere ni aka gatatu mu turere tugezemo muri iyi gahunda turimo y’ukwezi ko kugeza ikinamico umurage imbonankubone, ku bagenerwabikorwa bacu, ibyo twibandaho twigisha rero ni ukwigisha uburenganzira bw’umwana, kumenyekanisha ubuzima bw’imyororokere no kurwanya imirire mibi.

Ibyo dukina rero bibaho mu buzima bwa buri munsi, turifuza ko habaho gufatanya kw’inzego zose nk’uko hariho abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima bakorana n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu nk’inshuti z’umuryango mu kubungabunga imibereho myiza y’imiryango bigisha kurwanya ihohoterwa riba mu ngo hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigisha kudakoresha abana imirimo y’ingufu n’ibindi.

Vuganeza Dancille n’umugore w’abana babiri atuye mu kagali ka Rango A, aragira inama abagore bose ko bakwita ku nyigisho zitangwa mu makinamico kuko zizamura iterambere mu miryango. Agira ati’’ haba kwiga kuboneza urubyaro, habamo kumenyekanisha akagoroba k’ababyeyi kigishirizwamo byinshi mu bifasha umuryango cyane umugabo n’umugore n’abana mu kuzamura imibereho myiza yabo.

Nyiraminani M. Claire atuye muri uyu murenge afite imyaka 26 yarashatse, arashimira cyane izi nyigisho zitangwa mu ikinamico mu kuzana impinduka, kuko ibyo bakina biba mu miryango. Agira ati’’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango hagati y ‘umugabo n’umugore bikunda kugaragara hirya no hino, ariko kuko izi nyigisho ziba zije haba hagiye kubaho kwisubiraho mu miryango.

Uwitonze Paccy ni umukinnyi mu ikinamico umurage aravuga ko bigisha byinshi abaturage bizana impinduka, anavuga ko yishimira kuba amaze imyaka myinshi akina. Agira ati’’ iyo dukina izi kinamico, tuba tuvuga ku bikorwa biba mu miryango, niyo mpamvu twibanda ku nyigisho zifasha abantu nko kwita ku burenganzira bw’umwana, ubuzima bw’imyororokere no guhashya amakimbirane mu miryango, ibi bifasha abaturage kumenya uko babaho kandi neza, akomeza avuga ko kuba azi gukina yifuza ko n’abakiri mu mashuri babyitoza. Tumubajije ikibazo cy’urubyiruko rwiyandarika kubera ubushomeri agira ati’’icyo nagiraho inama abakobwa cyane, ni ukubigisha kwifata cyangwa bibananiye bagakoresha agakingirizo,mu guhashya ubushomeri ,urubyiruko kumenya kwihangira imirimo nibyo byabafasha kubaho neza bishyize hamwe, kuko iyo ufite icyo ukora ntutekereza ibidafite umumaro, bakure amaboko mu mifuka bakore, barebe impano zibarimo, nkuko nanjye nkora gukina nk’impano yanjye.

 

    Leave a Comment

    X