Abakinnyi b’ikinamico Umurage bakomereje urugendo rwabo i Nyanza basusurutsa abaturage-AMAFOTO

Abakinnyi b’ikinamico Umurage bakomereje urugendo rwabo i Nyanza basusurutsa abaturage-AMAFOTO

Nyuma yo kuva i Musanze na Muhanga, abakinnyi b’ikinamico y’uruhererekane yitwa ‘Umurage’, kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017 bakomereje urugendo rwabo mu karere ka Nyanza muri gahunda bafite yo kuzenguruka igihugu basusurutsa abaturage.

Abakinnyi b’iyi kinamico bataramanye n’abaturage b’i Nyanza, benshi barizihirwa, na cyane ko ari ubwa mbere bari babonye aba bakinnyi kuko bajyaga babumva kuri radiyo. Aba bakinnyi bakanguriye abaturage kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Hatanzwe kandi ibihembo ku bantu babaga basubije neza ibibazo byabajijwe n’aba bakinnyi b’ikinamico ‘Umurage’.

Abasubije neza ibibazo byabajijwe bahawe ibihembo

Ikinamico Umurage kuri ubu ikunzwe na benshi na cyane ko ifite bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda, aho twavugamo: Niyitehega Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico yitwa Yabesi,Ben Nganji (Inkirigito) n’abandi benshi. Muri iyi minsi aba bakinnyi bari kuzenguruka igihugu,bagasusurutsa abaturage bakabakangurira kuboneza urubyaro n’izindi gahunda Leta ishyize imbere.

Iyi kinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC). Kuri ubu iyi kinamico itambuka ku maradiyo ayandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.

REBA AMAFOTO

Barimo gukina ikinamico,…abaturage b’i Nyanza bishimye

Hari abaturage benshi cyane

Bamuhembye umupira wanditseho UmC (Umurage Communication Development)

 

    Leave a Comment