Umurage watanze ibihembo ku bahize abandi mu irushanwa ryo kuririmba,gukina ikinamico no kuvuga imivugo

Umurage watanze ibihembo ku bahize abandi mu irushanwa ryo kuririmba,gukina ikinamico no kuvuga imivugo

Umurage Communication for Development bari bamaze iminsi bazenguruka igihugu bashaka abafite impano mu gutanga ubutumwa bwerekeranye n’ihohoterwa. Kuri uyu wa 5 tariki 17/11/2017 nibwo hatangajwe abatsinze ndetse bahabwa ibihembo byabo.

Abahagarariye uturere twabo bari bahuriye kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara bazanye ibihangano byabo bateguriye guhatana, bari mu byiciro bine, bamwe bari mu makinamico, abandi mu ndirimbo, abandi mu mivugo ndetse hari n’abakinnye umukino w’umuntu umwe (One Man Show). Abitabiriye wabonaga biteguye cyane ndetse bibanze ku gutanga ubutumwa burwanya ihohoterwa cyane cyane rikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Abakemurampaka

Habanje ab’amakinamico bakurikirwa n’abakina umukino w’umuntu umwe, nyuma yaho haza ab’indirimbo hasoza ab’imivugo. Aya marushanwa kandi wabonaga yiganjemo abana n’urubyiruko. Nyuma yo guhatana bagaragaza ubutumwa bwabo mu nganzo zitandukanye, akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota. Dore abatsinze n’ibihembo begukanye:
Amakinamico:
1. Urumuri rw’Isi nibo batsinze, begukana igikombe n’amafaranga 130,000 Rwf
2. Imbere heza, begukanye 60,000 Rwf
3. KTY, begukanye 30,000 Rwf
Imivugo:
1. Nshimiyimana Bernard, yegukanye igikombe na 100,000 Rwf
2. Shine Group, 50,000 Rwf
3. Nsabimana Samuel, 20,000 Rwf
Indirimbo:
1. Imirasire Band, begukanye igikombe na 100,000 Rwf
2. Michael Ishimwe, 50,000 Rwf
3. Abadahigwa, 20,000 Rwf
One Man Show:
1. Shyaka J.Pierre, yegukanye igikombe na 130,000 Rwf
2. Mugabo Adelite, 60,000 Rwf
3. Nkubito Lucky, 30,000 Rwf

Bamwe bahahwe certificat mu byiciro byambre by’amarushanwa

Umuyobozi w’Umurage Communication for Development Kwizera Jean Bosco yavuze ko bishimiye ko intego bari bafite bajya gutangiza aya marushanwa bayigezeho kuko bizera ko abantu barushijeho gusobanukirwa ihohoterwa ndetse ngo bizeye ko abantu batandukanye bazarushaho kwitabira kumva ikinamico umurage inyura ku maradiyo menshi atandukanye ivuga ku bijyanye n’ihohoterwa ndetse no kwirinda inda zitateguwe ku bana b’abakobwa.

 

    Leave a Comment