Rilima: UmC yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange inatanga Mutuelle 100 ku batishoboye

Rilima: UmC yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange inatanga Mutuelle 100 ku batishoboye

Kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 29 Nzeli 2018, abakinnyi b’ikinamico Umurage bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rilima mu muganda rusange batunganya ahazubakwa icyumba cy’ishuri kuri Groupe Scolaire Rilima Catholique. Umurage Communication for Development wifatanyije n’abatuye umurenge wa Rilima bari kumwe n’abayobozi n’abayobozi bakuru ba Population Media Center (PCM); ireberera UmC; bari baturutse muri USA.

Abagize inama y’ubuyobozi ya PMC Ron Hoge na Dianne Hoge bari kumwe na Kwizera Jean Bosco uyobora UmC bari baje kwifatanya n’abatuye Rilima

Babanje guterura ibiti babyimurira ahandi aho byari biri hazubakwa icyumba cy’ishuri

Abakinnyi bafatanya n’abaturage gukuraho ibiti ahazubakwa ishuri

Bakurikijeho kuvana amatafari ahari igikoni hazashyirwa ikindi cyumba cy’ishuri

Muri iki gikorwa cy’umuganda, Umurage communication for Development usanzwe utegura Ikinamico Umurage wifatanyije n’abaturage ndetse unaboneraho gukangurira abatuye umurenge wa Rilima mu kwitabira gutanga ubwisungane mu Kwivuza “Mutuelle de Sante”, ndetse no kurinda abana ihohoterwa iryo ariryo ryose ribakorerwa. Muri iki gikorwa UmC yanahise itanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 batishoboye babarizwa mu murenge wa Rilima.

UmC yatanze Mutuelle de Sante 100 ku batishoboye babarizwa mu murenge wa Rilima

Abatuye Rilima bagezwagaho ubutumwa bwo kwirinda Malariya banatanga ubwisungane mu kwivuza

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuganda rusange, Umuyobozi w’umurenge wa Rilima Gasirabo Gaspard yashimiye Umurage Communication for Development na Population Media Center kuba batekereje abatuye umurenge ayobora ndetse anabasaba gukomeza ubucuti bwihariye. Yagize ati:”Twe nk’abatuye Rilima ntitwabona icyo tubashimira, twagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwanyu bwanahuriranye n’ingingo twari twateguye uyu munsi yo gukangurira abatuye uyu murenge ku kwirinda Malariya. Aka ni agace gashyuha cyane ubu tuba tugeze mu gihe Malariya yiyongera cyane. Tuboneyeho kandi no gushimira UmC ku nkunga batanze mu kunganira abatuye uyu murenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Inkunga yanyu yatumye tugabanya umubare wabataratanga ubwisungane, ubu dusigaranye abantu batarenga 470 mu murenge wose.”

Umuyobozi w’umurenge wa Rilima Gasasira Gaspard yashimiye abakinnyi b’ikinamico umurage ku butumwa batanze bwari buhuye n’ikiganiro cy’umunsi

Kwizera Jean Bosco uyobora UmC, mu ijambo rye yibukije abatuye umurenge wa Rilima ko gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo yizeza ubufatanye bwa UmC cyane cyane mu bukangurambaga mu kwirinda Malariya n’ihohoterwa rikorerwa abana. Yagize ati” ….Turishimye cyane kuba muri hano ndetse mukaba mwanakurikiye ubutumwa bwatanzwe n’abakinnyi b’ikinamico Umurage. Inyigisho dutanga ni izifatira ku buzima bwanyu, bwacu nabonye hari abafashijwe n’umukino ababkinnyi babakiniye. Twishimiye kubana namwe kandi tuzakomeza.”

 

Kwizera Jean Bosco “Country Representive” wa UmC

Uyu muganda wibanze ku gutunganya ahazubakwa icyumba cy’ishuri cyunganira ibyumba byari bihasanzwe, ndetse no gutunganya icyumba kizajya gitunganyirizwamo amafunguro y’abanyeshuri gisimbura icyari gisanzwe. Abakinnyi b’ikinamcio Umurage baboneyeho gutanga ubutumwa bukangurira abanyarwanda gukumira ihohoterwa ryose rikorerwa abana, kwirinda indwara ya malariya no kwitabura gutanga ubwisungane mu Kwivuza ku baturage 100 babarizwa mu murenge wa Rilima.

Abakinnyi b’ikinamiuco Umurage batanze inyigish ku kwirinda ihohoterwa rikorerwa aban benshi barafashwa

Ubutumwa bwatanzwe bwanyuze abaturage ba Rilima

 

Bamwe banyuzagamo imbamutima zabo zigatuma bagaragaza uko banyuzwe

Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abagize inama y’ubutegetsi ya PMC (Population Media Center) baturutse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Ron Hoge na Dianne Hoge bagize Inama y’ubutegetsi ya PCM bari baje kwifatanya n’abatuye umurenge wa Rilima

Ikinamico Umurage isoje igice cyayo cya 2 cyari kigizwe n’uduce 156 yibandaga ku guharanira uburenganzira bw’umwana, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigisha ubuzima bw’imyororokere, no kwita ku mirire myiza. Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 hazakomeza igice cya 3 cy’ikinamico umurage kizibanda ku ngingo zirimo Kigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no kwirinda agakoko gatera Sida, Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye,Kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda Malariya. Ikaba izajya ica ku maradiyo 5 arimo Radio Rwanda, Radio Isango Star, City Radio, Radio Salus na Radio Izuba.

    Leave a Comment