Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umurage Communication for development (UmC) ifatanyije na Gender Monitoring Office (GMO)

Bateguye ikiganiro nyungurana bitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”

Ni Ikiganiro cyabereye mu Ntara ya majyepfo,mu karere ka Huye mu cyumba cyinama cya kaminuza ya Huye (UR).

Iki kiganiro cyahuje abayobozi b’inzego z’ibanze kugera ku rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Huye baganira ku ruhare rwabo mu kwimakaza Ihame ry’Uburinganire no kurwanya Ihohotera rishingiye ku Gitsina

 

Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Gender Monitoring Office n’abafatanyabikorwa ku ruhare bakomeje kugira mu gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’amajyepfo hagamijwe imibereho myiza n’iterambere rirambye kuri bose

Kayitesi Alice (Guverineri w’intara y’amajyepfo)

 

Hifashishijwe Umukino w’Ikinamico Umurage (Education entertainment) mu kurushaho gukangurira abari bateraniye aho kumva neza ihame ry’uburinganire no gufatanya guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi iyi myumvire igahera mu muryango no mu nzego z’ibanze,

Calipofore wumvikana mu mukino  aba ahohotera umugore we cyane ndetse afite imyumvire yuko abana babakobwa batagomba kwiga bigatuma apfusha ubusa umutungo w’urugo ntacyo yitayeho, biza kurangira asobanuriwe neza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nteko y’abaturage,yiyemeza kwisubiraho akaba umubyeyi w’intangarugero.

Abakinnyi b’Ikinamico Umurage 

 

Umugenzuzi Mukuru muri Gender Monitoring Office (GMO) Rose Rwabuhihi yashimiye kandi asaba abayobozi bashya b’inzego z’ibanze gukorana umurava by’umwihariko bakamenya   ko kwimakaza ihame ryuburinganire biri muri zimwe mu nshingano batorewe,abashishikariza gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorwa hagendewe uko umuntu yavutse,idini abarizwamo, ari umugabo cg umugore n’ibindi byose byamuvutsa amahirwe kuko biri mu itegeko nshinga ryashyizweho na repubulika y’ u Rwanda,ritowe n’abaturage ubwabo,

Ashimangira neza kukumva ihame ry’ uburinganire ko atari ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byonyine avuga ko nta muntu numwe,yaba umugabo,umusore,umukobwa,umwana,n’abandi bakwiriye guhohoterwa ahubwo aho umuntu imbaraga cg ubushobozi bumugeza akwiriye gushyigikirwa.

Rose Rwabuhihi (Umugenzuzi Mukuru muri Gender Monitoring Office (GMO)

Umuyobozi wa Karere ka Huye Ange Sebutege yashimiye abayobozi bitabiriye ibiganiro abasaba gushyira umuturage ku’isonga banubahiriza ihame ry’uburinganire mu nshingano zabo

Ange Sebutege (Umuyobozi wa Karere ka Huye)

    Leave a Comment